IMBERE HEZA

Wakora iki mu gihe ufite umwana wigometse

Ntibyoroshye kumenya icyo abakiri bato batekereza cyangwa kumenya. Umwana ashobora guteza ibibazo byinshi mu gihe ari mu myaka y’amabyiruka ariko nyuma akazavamo umuntu wiyubashye kandi ukora ibintu bizima. Icyo ni ikintu tugomba kuzirikana mu gihe dusuzuma ikibazo cyo kwigomeka kw’abana bari mu gihe cy’ibyiruka.

Ushobora kuba rimwe na rimwe ujya wumva inkuru z’abana bigomeka ku babyeyi babo mu buryo bugaragara. Ushobora wenda no kuba uzi umuryango ufite umwana ukibyiruka wigize indakoreka. Ariko nanone ntabwo buri gihe biba byoroshye kumenya niba umwana ari ikigomeke ibi bya nyabyo. Ikindi nanone bishobora kugorana kumenya impamvu abana bamwe bigomeka mu gihe wenda abandi bavukana baba ari abana beza.

Ni ryari wavuga ko umwana yabaye ikigomeke ?

Mu magambo make, umuntu w’ikigomeke ni uwanga kumvira abamuyobora cyangwa akabarwanya abishaka kandi abigambiriye. Umwana rero w’ikigomeke birumvikana ko ari utumvira na gato ababyeyi cyangwa se abamurera akitwara uko we abyumva, uko yishakiye. Ariko hari igihe abana bose bageramo bakanga kumvira ababyeyi babo cyangwa ubundi buyobozi bwose, ibi bikaba bikunze kuba cyane cyane iyo umwana ageze mu gihe cy’ ubugimbi, igihe atangiye kumva ibintu bihinduka mu mubiri we, umwana aba ava mu bwana ajya mu rwego rw’abantu bakuru. Niyo mpamvu usanga muri iyo myaka hari ababyeyi bigora kumvikana n’abana babo.

Ni iki gishobora gutera umwana kwigomeka

Biragoye kumenya icyatera umwana kwigomeka ariko aha turavuga ibikunze kugaragara. Amoshya y’urungano ashobora kumutera kwigomeka. Incuti umwana agenda nazo zifite imico mibi urumva ko nta nama nziza zamugira usibye kumushora mu bibi gusa, ikindi kintu gishobora gutuma umwana yigomeka ni imibereho y’iwabo, urugero wenda niba umubyeyi umwe yarasabitswe n’inzoga, akaba anywa ibiyobyabwenge cyangwa akagirira nabi uwo bashakanye. Bishobora gutuma umwana ugeze mu gihe cy’ibyiruka abona ubuzima uko butari.

Ndetse no mu miryango isa naho idafite ibibazo, ifite byose ariko kubera ko ababyeyi batabonera umwanya abana babo, umwana ashobora kwigomeka kuko aba yumva ababyeyi be batamwitayeho. Hari kandi n’abana bigomeka ku babyeyi babo wenda ababyeyi babo ari abakene cyangwa se batarize ugasanga umubyeyi akoze uko ashoboye ngo umwana we agire uburere bwiza akiga ariko umwana akamwitura kumwigomekaho ahanini kubera kutanyurwa n’ubuzima yavukiyemo.

Uko wafata umwana wiyemeje kwigomeka

Hari igihe bigaragara ko umwana yiyemeje kwigomeka rwose, icyo gihe noneho ababyeyi barwana no kwita ku basigaye. Itonde udatakariza imbaraga zawe zose kuri uwo mwana wigometse, ukirengagiza kwita ku bana basigaye. Aho gushaka guhisha abandi bana izo ngorane zabaye, biganireho nabo mu rugero rukwiriye kandi ubahumurize . Umwana amaze gukura ageze mu kigero cyo kwifatira ibyemezo, ababyeyi bashobora kumureka agakurikira inzira yahisemo ariko ababyeyi benshi ntibibakundira. N’ubwo uwo mwanzuro utoroshye kandi uteye agahinda, hari igihe biba ngombwa ko ababyeyi bawufata kugirango barinde abasigaye, umuryango wawe ukeneye ko uwurinda kandi ugahora uwitaho. Ariko burya umwana nawe ntatinda kubona ko yibeshye.

Hifashishijwe igitabo : Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango

Soma byinshi kuri www.agasaro.com

 

Search site

A.E.R.G RUBONA - HUMURA