IMBERE HEZA

IMYIDAGADURO

Urutonde rw’abakobwa 10 bakunzwe muri Kaminuza ya Gitwe (ISPG) muri 2011-2012

Umuryango w’abanyeshuri ba ISPG, ubarizwamo abanyeshuri 1.226, abakobwa 809 n’abahungu 418, usanga hari abakunzwe kandi bishimiwe cyane na bagenzi babo. Ni muri urwo rwego buri mwaka muri iki kigo hatorwa abakobwa 10 ba mbere bishimirwa cyane kurusha abandi.Kuba umuntu yishimirwa biterwa akora cyangwa se zimwe mu mpano afite zituma agaragarira cyane bagenzi be. Uru rutonde ntiruvuze ko ari abantu beza k’umubiri gusa, kuko hari bamwe beza ku mubiri batarugaragaraho kubera uburyo umuryango wa ISPG ubabona.

Uru rutonde rujya kujyaho hakozwe amatora yihariye ayobowe na komite Top 10. Mu matora yakozwe harebwaga ibintu bikurikira: Ikinyabupfura, ubwiza bwo ku mubiri, umuco, imyambarire n’imitsindire ya buri muntu mu masomo ye n’uburyo sosiyete imwakira.Dore urutonde rw’abakobwa uko ruteye

1. IMANISHIMWE Nathalie

Yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Biomedical Sciences. Abantu benshi batunguwe cyane no kubona yaje ku mwanya wa mbere, kubera ubwinshi bw’abandi bakobwa batari bake basanzwe bazwi na benshi muri ISPG.

Iturufu nyamukuru yatumye Nathalie ashyirwa ku mwanya wa mbere ni igihagararo cye cyiza afite, benshi bemeza ko ashobora kwitabira amarushanwa ya ba Nyampinga ndetse n’abanyamideri.

Uyu mukobwa avuga neza kandi bisobanutse ururimi rw’igifaransa ndetse n’icyongereza. Afite impano yo kubyina Kinyarwanda kuko akiga muri secondaire yabyinaga mu itorero ndangamuco Nyarwanda muri College Saint Marie Rene i Kabgayi.

2. UWERA Noella

Noella w’imyaka 19 yiga mu mwaka wa mbere igiforomo. Impamvu aza ku mwanya wa kabiri akiri mushya muri uyu muryango wa ISPG, biterwa ahanini n’ubwiza bwo ku mubiri afite ndetse bigaterwa n’umutima yaremanywe wiyoroshya mu buzima.

Noella ni umwe mu bakobwa ba ISPG bazi indimi zitandukanye, aho avuga neza ururimi ry’igifaransa utibagiwe n’icyongereza kandi ugasanga no mu ishuri agira amanota meza.

Ikindi cyagaragaye cyane kuva uyu mukobwa yagera ku butaka bwa ISPG, abasore batabarika wasangaga bajya ku mbuga zabo za facebook bakandikaho ko bamukunda ndetse hari bamwe bavugaga ko ari inshuti yabo.

Noella azwiho cyane kwitabira amasengesho no kwitabira gahunda nyinshi z’ishuri. Mu gihe bamwe usanga bishongora bitwaje uko basa Noella we ariyoroshya bitangaje.

Benshi bemeza ko habayeho gahunda yo kugaragaza Nyampinga wa ISPG, Noella atagaragara ku mwanya wa kure.

3. Liliane KAGAJU

Uyu mukobwa yiga mu mwaka wa kabiri igiforomo muri ISPG. Bamwe bemezaga ko yaza ku mwanya wa mbere, ariko burya amatora nicyo amaze yagaragaye ku mwanya wa gatatu mu bakobwa bakunzwe cyane muri sosiyete ya ISPG.

KAGAJU usanga kenshi ari kumwe n’abandi bakobwa begenzi be bigana hirya no hino babanye neza. Uyu mukobwa usanga yitabazwa na bagenzi be mu kubambarira mu bukwe nk’uko urubuga rwe rwa facebook rubigaragaza aho yambarira bagenzi be.

Liliane nawe aragwaho kwicisha bugufi cyane ndetse no kubaha umuntu uwo ariwe wese, uwo aruta, umuruta n’uwo bangana.

4. Vanessa UWIMBABAZI uzwi nka Vava

Uyu mukobwa azwi cyane ku rutonde rw’abakobwa 10 baherutswe gutorwa mu mwaka w’amashuri wa 2010 muri ISPG, aho yagaragaraga ku mwanya wa gatatu. Vava yiga mu mwaka wa gatatu Biomedical Sciences.

Yongeye kugaragara ku rutonde ariko asubira inyuma ho umwanya umwe.

Vava ni umukobwa ukiri muto cyane w’umunyabwenge mu ishuri, urangwa n’itseko nziza ye benshi bemeza ko ashobora kuba ariwe mukobwa muri ISPG umwenyura neza kurusha abandi.

Akigera i Gitwe, bamwe bamubonyemo isura ya Miss Rwanda BAHATI Grace. Indi mpamvu akundwa ni uko mu buzima bwe akunda kureba imikino itandukanye n’indi myidagaduro muri rusange, akaba anazwiho kugira ibisetso byinshi.

5. Anualite Mamie

Mamie yiga mu mwaka wa mbere igiforomo, kuba akundwa cyane bitutuka ahanini mu kugirana ubusabane na bagenzi be. Uyu mukobwa umurebye mu maso ubona akiri muto mu myaka.

Mamie akundwa n’umubare utari muto w’abasore ba ISPG, bitewe n’uburyo iyo umwitegereje ku maso ubona ari umukobwa uteye impuhwe cyane.

6. Yvette NIRERE

Uyu mukobwa yiga mu mwaka wa mbere Biomedical Sciences muri ISPG. Azwiho cyane kuba ari umukobwa witabazwa n’ikinyamakuru UMURAGE Magazine cyo mu muryango mugari w’abanyeshuri ba ISPG mu gutanga amashimwe (Awards) ku bantu bitwaye neza muri ISPG.

Yvette kuba aza ku rutonde rw’abakobwa 10 bishimirwa muri sosiyete ya ISPG, ntabwo bitunguranye na busa kuko usanga akenshi asabana na bagenzi be.

7. Roselyne UWIZEYE

Uyu mukobwa aza ku mwanya wa gatandatu bitewe ahanini n’umutima mwiza yifitiye. Roselyne ni umukobwa w’umunyabwenge mu ishuri, igitangaje ni uko atajya ahendahenda ubwenge bwe.

Usanga ari kumwe na bagenzi be n’ubwo yaba afite ikizamini ariko yakwiga iminota itanu agafata impapuro zitabarika z’inyigisho.

Uretse gukunda gusobanurira amasomo bagenzi be kenshi gashoboka, akurikiranira hafi cyane showbiz Nyarwanda.

Indi mpamvu yatumye agaragara ku mwanya wa gatandatu, ni uko ariwe mukobwa wa ISPG uba uri kuri facebook igihe kirekire gishoboka, bityo akahahurira n’abantu bingeri zose bakora ibiganiro bitandukanye.

8. Sonia ISANDO

 

Yiga mu mwaka wa gatatu Biomedical Sciences muri ISPG. Sonia ni umwari ukunze kubarizwaho amafoto meza kuri facebook, bivuga ko ari umwe mu bakobwa ba ISPG bazi kwifotoza.

Ubwo yazaga kwiga muri ISPG mu mwaka wa

2011, hari abifuzaga kumwegera ngo bumve imvugo ye kenshi avanga n’ururimi rw’Ikirundi dore ko ari naho yaturutse.

9. Aime MPORAMUKUNDA

Abenshi muri ISPG bazi ko yaba ava inda imwe na Roselyne UWIZEYE wabonetse ku mwanya wa gatandatu.

Aba bakobwa bose baragendana bahuriye kuri byinshi mu buzima bwabo, icyatangaje bahise biyita itsinda rya GT(Group of Twins) bitewe n’uko kubitiranya ko bava inda imwe.

Aime nawe yiga mu mwaka wa kabiri igiforomo, uyu mukobwa benshi bemeza ko yaba afite impano yo kuba yabyina imbyino za Kinyarwanda kandi nawe arabyemeza.

Aime azwiho umutima wo kuba yakwitangira abantu, kuko kuri we kenshi avuga ko yaba ingabo y’igihugu, ibi bikagaragarira no mu myambarire ye ya rimwe na rimwe.

10. Yvette UWAMAHORO

Uyu mukobwa yiga mu mwaka wa mbere Biomedical Sciences. Yvette ni umukobwa mushya ku butaka bwa ISPG kuko yahageze mu kwezi kwa cyenda 2011, ariko amaze kumenyekana cyane kandi akaba umukobwa utuje.

Byagoye abantu benshi cyane kubasha gutandukanya Yvette na Noella ugaragara kuri uru rutonde kuko benshi bavuga ko basa.

Yvette aratuje cyane ku buryo utamenya icyo atekereza, bamwe bavuga ko yavamo umuyobozi mwiza wafata inshingano, kandi akamenya gukora neza akazi ashinzwe.



 

 

 

 

 

 

 

 

 

Abahanzi 10 bazahatana mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star bamenyekanye

 

 

 

 

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2011, nibwo muri Hotel Serena i Kigali habereye umuhango wo kugaragaza abahanzi 10 b'Abanyarwanda bazahatana mu gikorwa kiswe Primus Guma Guma Super Star.

Iyi ni gahunda yatewe inkunga n'Uruganda rwa Bralirwa ku bufatanye na East African Promoters, aho abo bahanzi bazahabwa ibikoresho byose nkenerwa, bahagahabwa umwanya wo kwitegura uhagije, hanyuma bakazazenguruka igihugu cyose bataramira Abanyarwanda, nabo bakajya batoramo uwo bumva abanyuze.

Aba bahanzi 10 rero batowe n'abanyamakuru, aba DJ ndetse n'abakora kandi bagatunganya umuziki(producers); kuri uyu mugoroba nibwo bamenyekanye, ubwo Salle ya Serena yari yakubise yuzuye; abahanzi, ndetse n'abandi batumirwa baje kwirebera abo banyamahirwe.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa, yashimiye abafatanyabikorwa muri iki gikorwa, avuga ko ari inzira nziza Bralirwa itangiye yo guteza imbere umuziki wo mu Rwanda.

Dore urutonde rw'abahanzi 10 bagize amahirwe yo kuzahatanira igihembo cyiswe Primus Guma Guma Super Star:

-Dream Boys

image

-Dr Claude

image

-Urban Boys

image

-Jay Polly

image

-Riderman

image

-Rafiki

image

-Mani Martin

image

-Kitoko

image

-King James

image

-Tom Close

image

Ibi birori byitabiriwe n’abantu benshi barimo abanyacyubahiro batandukanye nk’Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo Jean Pierre Karabaranga n’abandi.

Afashe ijambo, Karabaranga yasabye abahanzi b’Abanyarwanda batatinyutse kwitabira amarushanwa ko ubutaha bazajya bayajyamo kuko aba agamije kubateza imbere.

Aya marushanwa azamara amezi atatu kuko uzayatsinda azamenyekana mu kwezi kwa karindwi, akazashyirwa ahagaragara mu birori bizizihizwa n’umuhanzi w’ikirangirire ukomoka muri Jamaica, akaba akorera umuziki muri Amerika, Sean Kingston.

Hagati aho nyiramahirwe muri aya marushanwa azahembwa ibihembo bitandukanye birimo guhabwa miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda, kujya muri Amerika gukorana indirimbo n’umuhanzi Sean Kingston, ikazakorerwa n’amashusho, gusinya amasezerano y’imikoranire na Bralirwa azamara igihe cy’umwaka n’ibindi.

Abatowe kwitabira aya marushanwa nabo bazoroherezwa mu myiteguro yose, aho bazajya bahabwa abacuranzi bazabacurangira dore ko umuziki uzakorwa muri aya marushanwa ari umuziki wa live(ucuranzwe n’ibyuma bya muzika, bitari ukuririmbira kuri CD). Buri wese kandi mu batowe, azahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 buri kwezi yo kubafasha mu myiteguro.

image
Abahanzi bagaragarijwe ibyishimo byinshi, uyu ni Tom n'abafana be

image
Faical aganira na Martin mbere gato y'uko ibirori bitangira, ati: "Umunyamahirwe azahita yandika amateka"

image
Jean Pierre Karabaranga aganira n'Ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa

image
Band yataramiraga abitabiriye ibirori,nabo bayitwayemo neza

image

Abanamakuru bakora ibiganiro by'umuziki nabo bitabiriye ibirori

Film UBUZIMA NI GATEBE GATO ifite inyigisho zubaka umuryango nyarwanda

 
     
Umukinnyi wa film uzwi ku izina rya Tina muri filme ye yise “Ubuzima ni Gatebe Gatoki” aratangaza ko iyi filime izasohoka mu cyumweru gitaha, tariki 30/01/2012, yuzuye inyigisho zigamije kubaka umuryango nyarwanda.

Tina avuga ko yizeye ko iyo filme abakunzi ba sinema nyarwanda bazayikunda kubera ko irimo inyigisho nyinshi z’ubuzima bwa buri munsi nk’ihohoterwa ry’abana mu ngo kubera ubupfubyi cyangwa kubera ubukene, ndetse no kwirinda ibishuko bya ba sugar daddy. Tina avuga ko igitekerezo cyo gukora iyo film yakigize amaze kubona uko ubuzima buri hanze aha bumeze.

Nk’uko Tina abyivugira, iyo filme yakozwe mu buryo bugoranye kuko nta nkunga yari afite. Avuga ko yafashijwe n’incuti ze zagiye zimuba hafi cyane. Iyo filme yakozwe na studio isanzwe ikora amasinema yitwa NAOM GRAPHICS.

Muri iyo film hazagaragaramo ibyamamare mu bijyanye n’imyidagaduro hano mu Rwanda nka Ilibagiza Babla uzwi cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda; abahanzi nka Vd Frank, Knowless, Urban Boys , Riderman n’abandi benshi. Hazagaragaramo kandi umukobwa witwa Allen Mutamba wagaragaye mu gikorwa cyo gutora Miss NUR 2012.

Tina yatangarije rwandastar.com ko yizera ko Abanyarwanda bamaze gucika ku muco wo gupirata kuko bidateza imbere abahanzi muri rusange kandi anashimira abitanze ndetse n’abamubaye hafi mu gihe cyikorwa ry’iyo filme ye.

 

Search site

A.E.R.G RUBONA - HUMURA