IMBERE HEZA

Kwibuka ku nshuro ya 17 muri USA

08/05/2011 22:21

 

 

Kwibuka ku nshuro ya 17 muri USA

Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi  ku nshuro ya 17 muri USA byabereye muri Portland maine, ahahuriye abanyarwanda benshi baturutse muri leta zitandukanye za amerika harimo Massachussets, New Hampshire, New York kwibuka byatangiye saa munani zamanywa kugeza saa tatu havugiwe amajambo menshi buri wese yibutsa abanyarwanda ko bagomba kwihesha agaciro ahobari hose kuko ntawundi uzabahesha agaciro.

Hibukijwe kandi ko buri munyarwanda uri hanze y u Rwanda atagomba guta umuco mwiza uranga abanyarwanda aho bari hose, hatanzwe ubu hamya hanerekanwa film yitwa LONG COAT uwo muhango wasojwe nigikorwa cyo kwatsa ama bougie nk’ikimenyetso cyo kwerekana ko hakiri icyizere ko nyuma yumwijima hari umucyo bougie zose zashyizwe hamwe nkikimenyetso cyo kwerekana ko twese hamwe dufatanyije mugikorwa cyo gutanga icyizere kubabuze ababo

Back

Search site

A.E.R.G RUBONA - HUMURA