IMBERE HEZA

Dukundane Familly: Kwibuka abishwe bajugunywe mu mazi muri jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 5.

09/05/2011 16:22

Kwibuka abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi bajugunywe mu mazi

 Twibuke jenoside yakorewe abatutsi, dushyigire ukuri twiheshe agaciro

Ku nshuro ya 17 twibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Dukundane Family nayo ikomeje kwifatanya n’abandi banyarwanda by’umwihariko ababuze ababo, kubibuka no kubahesha agaciro. Uyu mwaka by’umwihariko Dukundane Family yateguye ku nshuro ya 5, igikorwa cyo kwibuka abishwe bajugunywe mu mazi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

Iki gikorwa cyatekerejwe nyuma yuko DUKUNDANE FAMILY isuye inzibutso zitandukanye mu gihugu ikabona ko nta rwibutso, umuntu yibukiramo abishwe bajugunywe mu mazi muri jenoside yakorewe abatutsi,  yaje gutekereza gutangira uyu muhango wo kujya kubibukira ku mazi ari naho bashyinguwe, kuko amazi yakoreshejwe nk’intwaro yicishijwe abo bantu ariko kandi aba n’irimbi ryabo.

Ku nshuro ya mbere iki gikorwa cyabereye ku nkengero z’umugezi w’Akagera uhuza umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro n’uwa  Nyamata mu Karere ka Bugesera. Hari muri Gicurasi 2007. Iki gikorwa kitabiriwe n’abanyarwanda b’ingeri zose, Ibuka, AERG : amashami yayo yo mu mujyi wa Kigali, Amashuri makuru na za Kaminuza, abayobozi, abaturage baharokokeye ndetse n’abahatuye.

ku nshuro  ya kabiri cyabereye mu Ntara y’ iburasirazuba, akarere ka Rwamagana, umurenge wa Muhazi, akagali ka Byeza ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi. Hari kuwa gatandatu itariki ya 10/05/2008. Kitabiriwe n’abantu basaga 2.000 bavuye impande zitandukanye biganjemo abaturage bo muri ako Karere. Ibi bigaragaza ko ari igikorwa gikora abantu ku mutima kuko abenshi baburiye ababo muri icyo kiyaga babyishimiye cyane bagasaba ko byajya bibaho buri mwaka.

Ku nshuro ya gatatu cyabereye mu ntara y’iburengerazuba, akarere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, Akagali ka Nengo ku nkengero z’ikiyaga         cya Kivu aho umugezi wa Sebeya winjirira mu Kivu.

Ubwo iki gikorwa giheruka gukorwa hari ku nshuro yacyo ya kane, kibera mu karere ka Ngororero, umurenge wa Gatumba, akagali ka Cyome ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo, hari ku itariki ya 08 Gicurasi 2010. Iki gikorwa nacyo cyongeye kutwereka ko cyaje abanyarwanda bari bagikeneye dushingiye ku mbaga y’abari bakitabiriye basaga ibihumbi icumi(10.000) harimo abagera kuri magana ane na mirongo itandatu n’umunani(468) baturutse i Kigali. Kuri iyi nshuro kandi tukaba twarabashije kubaka urukuta rwanditsweho amwe mu mazina y’ababuriye ubuzima muri ayo mazi ya Nyabarongo bazize jenoside yakorewe abatutsi. Uru rukuta rw’urwibutso ruriho amazina ageze kuri 400 rwagezweho kubufatanye bwa Dukundane Family, Survivors Fund (SURF) n’Akarere ka Ngororero ndetse n’abarokotse jenoside bo muri ako karere badufashije kubona ayo mazina.

Ni igikorwa ngarukamwaka kizajya gitegurirwa mu duce dutandukanye tw’igihugu ku buryo duteganya  kuzazenguruka uturere twose tw’u Rwanda, twifatanya n’ababuze ababo bajugunywe mu  mazi muri jenoside yakorewe abatutsi. Icyagaragaye ni uko igikorwa kigenda kirushaho kwitabirwa uko kirushaho kugenda kimenyekana. Dukundane Family ikaba itazahwema kuzirikana no gusubiza agaciro abanyarwanda bose bazize jenoside.

KWIBUKA ABISHWE BAJUGUNYWE MU MAZI KU NSHURO YA 5, TARIKI YA 7/05/2011

Iki gikorwa ku nshuro yacyo ya 5 turateganya kugikorera ku mugezi w’Akanyaru mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngoma, mu kagali ka Akanyaru ku mupaka w’u Rwanda n’Uburundi. Giteganyijwe kuwa 07/05/2011, abazaturuka i Kigali tuzahagurukira kuri Ste Famille saa moya za mugitondo ariko igikorwa nyirizina kizatangira saa 10h00 ku Kanyaru. Nubwo tuzibukira hano mu karere ka Nyaruguru, akanyaru kajugunywemo abaturage bo mu turere dutanukanye cyane cyane udukora kuri uyu mugezi aritwo Nyanza na Gisagara aha hakiyongeraho na Huye ndetse nutundi usanga tunyurwamo n’imigezi yiroha mu kanyaru k’Agatobwe n’iyindi. Ntibyadukundira rero ko twibukira icyarimwe muri utu turere ariko abaturage n’abayobozi batwo tuzafatanya.

Amwe mu mateka y’aho igikorwa kizabera

Igikorwa cyo kwibuka abishwe bajugunywe mu mazi muri jenoside yakorewe abatutsi; ku nshuro ya gatanu, kizabera mu ntara y’Amajyepfo, akarere ka Nyaruguru, umurenge wa Ngoma, akagali k’Akanyaru ku nkengero z’umugezi w’AKANYARU ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi. Mu by’ukuri nubwo tuzibukira aha twavuze, ntibivuze ko ariho honyine abantu bajugunyiwe muri uyu mugezi. Akanyaru ni umugezi muremure ukora ku turere dutatu aritwo Nyaruguru, Nyanza na Gisagara. Utu turere twose tugiye dufite amateka yihariye y’ijugunywa ry’abatutsi muri uyu mugezi ndetse hari n’indi migezi yiroha mu Kanyaru nk’Agatobwe n’iyindi nayo yakoreshejwe mu kurimbura abatutsi aho ica hose.

Byumwihariko mu murenge wa Ntyazo ni mu karere ka Nyanza ku nkengero z’uyu mugezi w’Akanyaru haguye abantu batagira ingano baturutse mubyahoze ari segiteri za Mpanga, Muhero na Nkomane, ubwo ku itariki ya 21 mata 1994 bari bahunze bagana aho ku Kanyaru bagamije kwambuka bagahungira i Burundi basanga uwari buligadiye(Brigadier) witwa Munyaneza Viateur yabimenye aramanuka akura ubwato bwose bwambutsaga abantu mu mugezi arabusenya nuko bahageze we n’interahamwe babakusanyiriza hamwe babatsinda aho abagerageje kwambuka umugezi ukabatwara, abandi bakabajugunyamo ari nako babatemagura.

Mu murenge wa Ngoma nyirizina naho imbaga y’abatutsi yajugunywe muri uyu mugezi mu gihe cya jenoside, nko ku itariki 28 mata 1994 abantu basaga igihumbi bari bahungiye ku gasanteri(centre) kahitwa mu Nkomero bagabweho igitero bamanuka biruka bagana kuri douane barahabatangirira babaroha mu Kanyaru abandi babatemera aho harokotse mbarwa.

Muri make rero uyu mugezi watwaye abacu benshi cyane cyane ko benshi babonaga ko kuwambuka ari ukuva mu menyo ya rubamba, benshi bagiye bawirohamo bagerageza kwambuka ngo bafate hakurya ariko Akanyaru si umugezi wo kwisukirwa, kakabarusha intege kakabatwara. Birakwiye rero ko izi nzirakarengane zose tuzibuka ndetse tukazunamira, kandi ibi isi yose ikwiye kubikuramo isomo ko amazi ubundi tumenyereye ko atanga ubuzima atari akwiye kubutwara nkuko byagenze mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

Back

Search site

A.E.R.G RUBONA - HUMURA