IMBERE HEZA

NYANZA YA KICUKIRO

11/04/2011 22:32

 

11 Mata icuraburindi ku Kicukiro

Kicukiro bibutse abazize jenoside yakorewe abatutsi 

 Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere 11 Mata hibutswe ku nshuro ya 17 uburyo abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro.

Nabwo hari ku wa mbere tariki 11 Mata 1994 ubwo nyuma yo gutereranwa n’ingabo za Loni (UN) zari ahitwa kuri ETO Kicukiro, abatutsi benshi bakoze urugendo ruva aho bajyanwa i Nyanza ya Kicukiro aho ahagana saa kumi nimwe  batangiye kwicwa nkuko Rafael waharokokeye yabivuze mu buhamya bwe.

Rafael atanga ubuhamya

Photo: Rafael wavuye mu mirambo atanga ubuhamya bw’uko yarokotse

Uyu muhango wari witabiriwe n’imbaga y’abantu, watangijwe no gushyira indabo kuhashyinguye imibiri yabahiciwe.

Mu magambo y’abavuze, benshi bagarutse ku butumwa bwo guhumuriza abarokotse, Mayor w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage na president wa Ibuka bombi nibyo bagarutseho. Naho Senateur Mugesera Antoine we yagarutse ku buryo amahanga yateranye abicwaga mu Rwanda ndetse akanga no kubyita Genocide.

Mayor w’umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba we yamaganye abagambanira u Rwanda abagereanya n’imiyugiri (Inzuki zidafite urubori), ati”Imiyugiri irasakuza gusa ntiryana, iyo ikubangamiye urayiyama ariko ntikubuza kujya aho ugana

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Ministre w’umuco Protais Musoni akaba nawe yagarutse ku butumwa bwo gutanga ihumure, kwihesha agaciro, ndetse no gukunda igihugu no kukirinda ngo kitazasubira mw’icuraburindi nkiryo mu 1994.

Iri joro ryo kwibuka abiciwe i Nyanza ya Kicukiro ngo byaba ari ubwambere rihuruje abantu bangana nkabari bahari nkuko presida wa IBUKA yabivuze. Abahanzi nka Eric Senderi na Munyanshoza Dieudoné bakaba baririmbiye abari baje muri iri joro ryo kwibuka.


Paul Julles

Paul Jules Ndamage yunamira abashyinguye ku rwibutso rwa Kicukiro


Amarira yari yose ku bafite abo bashyinguye aho

Ministre Musoni Protais acana urumuri

Abayobozi bacana urumuri rw’icyizere

 

Abantu bari benshi

Mayor w’umugi ati «  ni Imiyugiri »

Back

Search site

A.E.R.G RUBONA - HUMURA