IMBERE HEZA

Abagera ku bihumbi 30 ku bihumbi 84 bari bakatiwe TIG baburiwe irengero

31/01/2012 20:49

    

Amakuru atangazwa n´urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa avuga ko kuva mu mwaka wa 2005 iki gihano cyatangira gushyirwa mu bikorwa abantu bakatiwe icyo gihano bamaze kubarurwa bakabakaba ibihumbi 84. Muri bo abagera ku bihumbi 50 bamaze kwakirwa mu mirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro.

Komiseri Mukuru Paul Rwarakabije (uri ku ifoto hasi) , ukuriye urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa avuga ko abagera ku bihumbi 36 barangije igihano basubira mu miryango yabo naho abagera ku bihumbi hafi 30 bakaba bakihishahisha hirya no hino mu gihugu harimo n’abatorotse badakoze iyo mirimo ifitiye igihugu akamaro.

Abakabakaba ibihumbi 30 ntibazwi aho baherereye!

Imibare itangwa n’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS ari narwo rwego ubu rufite mu nshingano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igihano nsimburagifungo cy’ imirimo ifitiye igihugu akamaro TIG kuva muri Nyakanga 2011 igaragaza ko abatijiste 28 785 kugeza uyu munsi batazwi aho baherereye, kuko bagaragara k’ urutonde rw’abagomba gukora imirimo nsimburagifungo ariko bakaba batagaragara muri iyo mirimo.

Komiseri Mukuru w’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa Paul Rwarakabije avuga ko abo batazwi aho baherereye bamwe bihisha mu ngo zabo, abandi bakaba baragiye bimukira hirya no hino mu turere batari batuyemo, hakaba hari n’ icyiciro cy’abatorotse igihugu bibera mu bindi bihugu bituranye n’ u Rwanda. Iki kibazo cy’abatijiste batazwi aho baherereye kikaba kigaragara mu turere dutandukanye tw’ igihugu.

JPEG - 115.9 kb
" Twarababuze pe ! Mwe hari abo mujya mubona se?"

Nko mu karere ka Ngororero mu mirenge ibiri gusa uwa Gatumba na Muhororo habarurwa abatijiste basaga 500 batitabira igihano cy’ imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro! Bwana Théophile Migabo umuhuzabikorwa w’ ingando ya TIG mu murenge wa Ngororero avuga ko bafite urutonde runini rw’abantu bagomba gukora TIG ariko wareba abari mu ngando ukababura.

Abaturage bo muri iyo mirenge bavuga ko benshi muri abo batijisite baba mu ngo zabo ariko bikaba bigoranye kubatangaho amakuru kubera gutinya impamvu z’ umutekano wabo. Umwe muri abo baturage yagize ati " usanga benshi bibera mu ngo zabo ariko kandi nkatwe ntitwatinyuka kubivuga kubera impamvu z’ umutekano wacu, cyane ko usanga hari n’ izindi nzego ziba zibyihishe inyuma".

Abayobozi b’ inzego z’ibanze baratungwa agatoki

Komiseri Mukuru w’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa Paul Rwarakabije avuga ko kuba abo batijiste bari k’ urutonde batazwi aho baherereye byagombye kubazwa abayobozi b’ inzego z’ ibanze. Ibi akabishingira ku kuba uru rutonde rubageraho ruturutse mu nzego z’ ibanze, cyane ko abagomba gukora TIG ari ababa barakatiwe n’ inkiko gacaca mu mirenge.

Kenshi rero ngo usanga abayobozi mu nzego z’ ibanze badakurikirana imibereho y’abo bantu igihe bamaze gukatirwa TIG ngo bamenye niba bararangije igihano cyangwa niba bataranagitangira. Paul Rwarakabije avuga ko urwego akuriye ubu rwamaze kwandikira Ministeri ifite abayobozi b’ inzego z’ ibanze mu nshingano kugira ngo barebe niba koko iyo mibare y’abatijiste bafite ku rwego rw’ igihugu ihuye n’ iyo mu turere. Cyakora ngo hari uturere twatangiye iki gikorwa cyo gushakisha abo batijiste bihishe ntibakore igihano bakatiwe muri utwo turere harimo Nyamasheke na Bugesera.

Uretse aba batijisite batazwi iyo baba havugwa n’ ikibazo cy’abatijiste batoroka ingando igihe bari mu gihano.Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ruvuga ko n’ubwo ibyo bibaho ariko bidakabije cyane, kuko guhera mu mwaka wa 2005 TIG itangira gushyirwa mu bikorwa abamaze gutoroka ingando ari 1427 gusa .

Ku mpamvu yaba ituma abakatiwe igihano nsimburagifungo cy’ imirimo ifitiye igihugu akamaro baburirwa irengero kandi inzego z’ ibanze ziba zifite urutonde rwabo na mbere yuko batangira igihano baba bari mu maboko y’ ubutabera, abakozi b’ urwego rubashinzwe batangaje ko mbere ingando zigitangira TIG yatangiranye n’ ingando imwe ikusanyirizwamo abatijiste bose bakatiwe bityo umubare wabo uba mwinshi bituma bamwe baba basubiye mu ngo zabo mu gihe bagitegereje ko babashakira uburyo bwo gukora icyo gihano. Aho rero ngo niho baboneyeho umwanya wo gutoroka abandi bagenda bimukira ahandi n’ ibindi.

Ruswa n’ icyenewabo nabyo ngo bishobora kuba impamvu

Kuba abakatiwe igihano nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro bihisha mu ngo zabo abandi bagatoroka bakajya gutura aho batabazi, kenshi ngo biterwa nuko bahishirwa na benewabo badashaka gutanga amakuru. Hari n’abavuga ko ngo hari abarya ruswa kugira ngo babahishire ntibazakore icyo gihano. Kubera izo mpamvu zose ngo hafashwe ingamba z’ uko abakatiwe igihano batazajya boherezwa iwabo kukirangirizayo, ahubwo bashyirwa hirya no hino mu tundi turere tubakeneye.

Komiseri mukuru w’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa Paul Rwarakabije avuga ko gukoresha abatijiste inzego zose zitarabigira ibyazo ari nayo mpamvu usanga hakiri umubare w’abatijiste babuze akazi. Kugeza ubu ngo harabarurwa abagera ku 5989 bakiri mu ngo zabo ngo hakaba hakegeranywa ibyangombwa kugira ngo bose bashyirwe mu mirimo. Kuri ubu mu gihugu hose harabarurwa ingando 42 z’abatijiste zikorwamo n’abakabakaba ibihumbi 12.Gusa kugeza ubu iyi mibare iracyari iy’agateganyo mu gihe hagitegerejwe raporo ya nyuma y’ inkiko gacaca igomba gusohoka mu mpera z’ uyu mwaka wa 2011.

Kudakoresha TIG bihombya igihugu

Nk’uko bigaragazwa n’ imibare dukesha urwego rushinzwe ishyirwamubikorwa rya TIG kuva iki gihano cyashyirwaho mu mwaka wa 2005 kugeza muri Nyakanga 2011 ubwo yahuzwaga n’urwego rushinzwe amagereza abatijiste bakoze byinshi birimo amaterasi y’ indinganire kuri ha 7683 imirwanyasuri kuri ha 4350 guconga amabuye yo gusasa mu mihanda, kubaka amazu y’abatishoboye n’ ibyumba by’amashuri gucukura imiyoboro y’amazi, guhuza ubutaka.

Ibyo bikorwa byose bifite agaciro ka miliyari 51.21.642.973 z’amafaranga y’ u Rwanda. Muri aya mafaranga igishoro ku batijiste kingana na miliyari 14.006.830.276 bivuze ko inyungu yavuye muri TIG mu gihe cy’ imyaka 6 ingana na miliyari 37.040.123.492 frws.

Kuva mu mwaka wa 2005 mu Rwanda nibwo hashyizweho igihano cya TIG (Travaux d’ Interet Generaux) igihano nsimbura gifungo cy’ imirimo ifitiye igihugu akamaro. Ni igihano giteganywa n’ itegeko ngenga rishyiraho inkiko gacaca mu mutwe wa kane urebana n’ ibihano kigahabwa abakatiwe bireze bakemera ko bakoze icyaha cya jenoside bashaka kongera kubana n’abandi banyarwanda bakagabanyirizwa ibihano bityo umubare w’abafungiye mu magereza ukagabanuka kandi amaboko yabo akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Inkuru dukesha ORINFOR

 

Back

Search site

A.E.R.G RUBONA - HUMURA