IMBERE HEZA

Bahangayikishijwe n’uko MINEDUC yategetse ko nta kigo kizongera gucumbikira abanyeshuri

26/11/2011 19:47

Dr HAREBAMUNGU Mathias

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Harebamungu Mathias mu minsi ishize yatangarije abanyamakuru ko guhera mu itangira ry’umwaka w’amashuri utaha, nta shuri rizongera gucumbikira abana ; ariko abarezi batandukanye ntibashimishijwe n’iki cyemezo ndetse bavuga ko babona bizagabanya ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Mu kiganiro bagiranye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, abayobozi b’ibigo by’amashuri baratangaza ko icyemezo cyafashwe na Minisiteri y’uburezi cy’uko nta munyeshuri uzongera kwiga acumbikirwa mu bigo by’amashuri bya Leta ko kizagabanya ireme ry’uburezi mu Rwanda ku buryo bugaragara.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yo ariko itangaza ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo korohereza abanyeshuri no kongera umubare w’abagana amashuri yisumbuye ari hirya no hino mu gihugu.

Umwe mu bayobozi b’ishuri ryisumbuye riri mu Karere Ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo utifuje ko amazina ye atangazwa yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko kuvanaho gahunda yo gucumbikira abanyeshuri bizagabanya ireme ry’uburezi.

Uwo muyobozi ati : “abana baturuka mu miryango itishoboye bazagira ibibazo kuko batazajya babona uko basubira mu masomo bize”.

Aha atanga urugero rw’abana batagira amashanyarazi na peteroli yo gucana mu itodowa iwabo.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abanyeshuri benshi baturuka mu miryango itishoboye, uko gucumbikirwa kwari amahirwe kuri bo , dore ko ngo n’iyo bari mu ngo iwabo, kwiga cyangwa gusubira mu masomo bikorwa habonetse akanya, cyane ko baba bafite n’indi mirimo yo mu rugo itari mike bakora.

Si ibyo gusa, ngo hari n’abanyeshuri baturuka mu ngo ziri kure y’ishuri, amashuri ari kure y’Imirenge bakomokamo. Ibyo byose bikaba bigirana isano n’imyigire, bityo ngo gukuraho amahirwe bahabwaga bizaba ikibazo gikomeye kuribo, umuryango ,igihugu muri rusange.

Umwe mu barimu uvuga ko atishimiye iki cyemezo, avuga ko MINEDUC ikwiye kujya ikora ibintu imaze kumva ibitekerezo by’abafatanyabikorwa bose, baba abarezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri muri rusange, ati “tubihoramo kandi tuzi uko bimeze”.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri baratangarije iki kinyamakuru ko iki cyemezo gishya cyafashwe kibabaje, bati : “bifitiye Leta inyungu, ariko ku bana b’Abanyarwanda nta nyungu n’imwe irimo”.

Abo barezi bakomeje bavuga ko ikibazo kitari ku myigire gusa, bati : “Reba umubare w’abanyeshuri b’abakobwa batwaye inda uherutse kujya ahagaragara, nyamara umubare munini muri bo ni abigaga bacumbikirwa ku ishuri aho bakurikiranwa isaha ku isaha, none se nibiga bataha bizagenda bite ?”.

Iyo gahunda ariko hari n’abayibona ukundi, Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa ADEB Nyarutarama, Nzabamwita we yavuze ko iyo gahunda nshya izatuma habaho kwiyongera kw’abana babagana, ati :“ariko kandi, kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho ni uko ababyeyi bazabigiramo uruhare bagakurikirana abana babo”.

Nzabamwita yavuze ko abarezi bagomba gutanga ubumenyi, naho ababyeyi bakagira uruhare mu gutanga uburere.

Inkuru dukesha Izuba Rirashe

 

Back

Search site

A.E.R.G RUBONA - HUMURA