IMBERE HEZA

VTC Kirehe yatangiye umwaka biguru ntege

23/02/2012 16:28

 

 
 
 

Ikigo cyigisha imyuga cyo mu karere ka Kirehe (Kirehe Vocational Training Center) cyatangiye umwaka w’amashuri tariki 21/02/2012 ariko mu banyeshuri 460 barangije icyiciro rusange (tronc commun) boherejwe kuri icyo kigo hamaze kugera 35 gusa.

Umuyobozi w’icyo kigo, Mugabo Théogène, avuga ko batinze gutangira kubera gutegereza urutonde rw’abanyeshuri boherejwe kuri icyo kigo ariko hamaze kuza bake kubera ko benshi bagiye mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) abandi bajya mu mashuri yigenga kubera ko usanga badashaka kwiga imyuga.

Uyu muyobozi avuga ko n'ubwo bafite ikibazo cy’ibikoresho bidahagije usanga n’abanyeshuri batitabira kwiga imyuga bitewe n’uko akenshi abayiga babura aho bakorera imenyereza mwuga (internship). Iyo abanyeshuri bagiye kwaka internship bababwira ko baje kubicira akazi; nk’uko umuyobozi wa VTC Kirehe yabivuze.

VTC Kirehe yatangiye mu mwaka wa 2010. Yatangiye yakira abanyeshuri bazi gusoma cyangwa se batabizi bakabigisha imyuga none basigaye bakira aboherejwe na Leta baba baratsinze tronc commun bashaka kwiga ibijyanye n’imyuga.

Iki kigo cyigisha amashanyarazi, ubudozi, ubwubatsi no gusudira. Umwaka ushize harangijemo abanyeshuri 65.

Back

Search site

A.E.R.G RUBONA - HUMURA