AMAKURU AGEZWEHO
23/02/2012 16:37
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buranenga bamwe mu barezi mu kigo cy’amashuri cya Mvumba na Gahima bagaragaweho gucuruza ibiyobyabwenge.
Kuva uyu mwaka watangira ikibazo cy’ikoreshwa cy’ibiyobyabwenge mu mashuri cyagiye kiyongera ariko ikibabaje kandi kinatangaje nuko hari n’abarezi, ababyeyi bagaragarwaho gufasha cyangwa kugurisha ibi biyobyabwenge mu mashuri.
Mu nama y’uburezi yabaye tariki 16/02/2012 yahuje umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Ngoma yavuze ko gukora ibintu nka biriya ari urugero rubi kandi biteye isoni ku murezi.
Atanga urugero ku barezi bagaragaweho ko bacuruza ibiyobyabwenge yagize ati “Hari umwarimu ejo bundi wafatiwe hano imbere y’ibiro by’akarere afite akabido ka kanyanga, sibyo gusa hariya mu ishuri rya Gahima hari umubyeyi wafashwe agurisha abanyeshuri urumogi. Niba ababyeyi bacuruza...
>>
———
23/02/2012 16:28
Ikigo cyigisha imyuga cyo mu karere ka Kirehe (Kirehe Vocational Training Center) cyatangiye umwaka w’amashuri tariki 21/02/2012 ariko mu banyeshuri 460 barangije icyiciro rusange (tronc commun) boherejwe kuri icyo kigo hamaze kugera 35 gusa.
Umuyobozi w’icyo kigo, Mugabo Théogène, avuga ko batinze gutangira kubera gutegereza urutonde rw’abanyeshuri boherejwe kuri icyo kigo ariko hamaze kuza bake kubera ko benshi bagiye mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) abandi bajya mu mashuri yigenga kubera ko usanga badashaka kwiga imyuga.
Uyu muyobozi avuga ko n'ubwo bafite ikibazo cy’ibikoresho bidahagije usanga n’abanyeshuri batitabira kwiga imyuga bitewe n’uko akenshi abayiga babura aho bakorera imenyereza mwuga (internship). Iyo abanyeshuri bagiye kwaka internship bababwira ko baje kubicira akazi; nk’uko umuyobozi wa VTC Kirehe yabivuze.
VTC Kirehe yatangiye mu mwaka wa 2010. Yatangiye...
>>
———
07/02/2012 21:13
Abaganga bo mu gihugu cya Perou basuzumye umwana w’imyaka itatu basanga atwite undi mwana w’umuhungu.
Abahanga bemeza ko ugutwita k’uyu mwana kutaturutse ku mibonano mpuzabitsina. Ngo birashoboka ko igiye yari akiri mu nda ya nyina yari abangikanye n’undi mwana ariko batari ku kigero kimwe. Uwakabaye impanga ye niwe uri mu nda y’uwo mwana; ibyo bita jumeau parasite.
Umuganga wabaze iyo nda yari itarageza igihe cyo kuvuka avuga ko uwo mwana wo mu nda yari afite uburemere burenze ikiro ndetse n’uburebure bwa santimetero 25.
>>
———
06/02/2012 00:51
Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza basuye akarere ka Kirehe, tariki 31/01/2012, bishimiye uburyo ako karere gashyira mu bikorwa ibyo kiyemeje ndetse n’uburyo gakorana n’abafatanyabikorwa.
Perezida wa komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza muri Sena, Appolinnaire Mushinzimana, yavuze ko bishimiye ubufatanye abakozi b’akarere ka Kirehe bafite mu rwego rwo guteza imbere aka karere; avuga ko ari nayo mpamvu bakomeza kuza ku isonga mu kwesa imihigo.
Perezida w’iyo komisiyo yibukije ko gahunda yabo ari ugusura uturere bareba ibikorwa bitandukanye bihakorerwa banungurana inama n’abayobozi batandukanye bakorera mu karere ku buryo akarere karushaho kwesa imihigo kaba karahize. Yasabye abayobozi b’akarere ka Kirehe kutirara ahubwo bakarushaho gukomeza gutera imbere.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yavuze ko mu bikorwa baba bariyemeje mu...
>>
———
03/02/2012 00:43
Hari mu masaha ya nimugoroba ku itari 2 gashyantare 2012 mu mudugudu wa Rwantonde, akagali ka Gatonde ho mu murenge wa Kibungo akarere ka Ngoma ubwo igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyaturikanaga abana batatu bari baragiye barakomereka bahita bajyanwa kwa muganga.
Aba bana bakaba bari baragiye ihene mu ishyamba. Umunyamabanaga nshingwabikorwa w'aka kagali ka Gatonde, Amani Faustin, yavuze ko icyo gisasu gishobora kuba cyaratakaye mu gihe cy'intambara kuko muri iryo shyamba cyaturikiyemo nta bikorwa byahakorerwaga.
Muri aba bana batatu babiri nibo bakomeretse Umwe muri bo witwa Ndayizeye (mwene Ngarukiyintwari ) akaba ariwe wakomeretse cyane mu maso nk'uko tubikesha Kigalitoday. uyu mwana akaba yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibungo.
Bari kumwe na Mucyo w'imyaka 10 ndetse na Tuyizere ariko uyu we amaze kuvurwa akaba yoherejwe iwabo kuko atari ameze nabi cyane. Aba bana babiri batakomeretse cyane bavuze ko ubwo babonaga iki...
>>
———
31/01/2012 20:49
Amakuru atangazwa n´urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa avuga ko kuva mu mwaka wa 2005 iki gihano cyatangira gushyirwa mu bikorwa abantu bakatiwe icyo gihano bamaze kubarurwa bakabakaba ibihumbi 84. Muri bo abagera ku bihumbi 50 bamaze kwakirwa mu mirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro.
Komiseri Mukuru Paul Rwarakabije (uri ku ifoto hasi) , ukuriye urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa avuga ko abagera ku bihumbi 36 barangije igihano basubira mu miryango yabo naho abagera ku bihumbi hafi 30 bakaba bakihishahisha hirya no hino mu gihugu harimo n’abatorotse badakoze iyo mirimo ifitiye igihugu akamaro.
Abakabakaba ibihumbi 30 ntibazwi aho baherereye!
Imibare itangwa n’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS ari narwo rwego ubu rufite mu nshingano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igihano nsimburagifungo cy’...
>>
———
01/01/2012 00:07
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ijambo rye ku banyarwanda abifuriza umwaka mushya muhire wa 2012 ndetse anabashimira ibyagezweho mu myaka ishize. Yanaboneyeho gusaba abanyarwanda gukomeza umurava biteza imbere bazamura imibereho myiza.
Perezida Paul Kagame
Yakomeje abibutsa ibyagezweho muri 2011, harimo iterambere ryihuse ndetse n’umubano mwiza n’ibihugu bitandukanye.
>>
———
30/12/2011 23:01
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 ukuboza 2011 AERG HUMURA na AERG ICYUSA bagiranye ubusabane hakinwa imikino itandukanye harimo volleyball nyuma yaho hakurikiraho gusabana dusangira hakurikiraho ibiganiro bitandukanye,ubwo coordinateur wa AERG ICYUSA yatugaragarije ko bishimiye iki gikorwa batugaragariza na komite kandi banagirwa inama zijyanye n'imyigire mu rwego rwo kwiteza imbere kandi dufatanya muri byose.Hanagaragajwe famille zigize icyusa ari zo :Everbright igizwe n'abana 17,New life n,abana 16.
>>
———
28/12/2011 22:43
Ni kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/12/2011 ubwo AERG RUBONA HUMURA yitabiriye umuhango wo gushyingura nyakwigendera Emerita Kampire mu mudugudu wa Misange, Akagari ka Gatonde,Umurenge wa Kibungo,Akarere ka Ngoma,Intara y'Iburasirazuba aho AERG HUMURA yifatanyije n'umuryango wa nyakwigendera wari wagize ibyago babafasha mu mirimo yo kwakira abitabiriye uwo muhango wo gushyingura aho AERG nk'abasore n'inkumi bafite imbaraga bakoze imirimo itandukanye nko kuzana amazi, gufasha abari mu gikoni batunganya ibitunga umubiri,kuzana intebe z'abantu bagombaga kwicaraho n'ibindi.
>>
———
26/11/2011 19:47
Dr HAREBAMUNGU Mathias
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Harebamungu Mathias mu minsi ishize yatangarije abanyamakuru ko guhera mu itangira ry’umwaka w’amashuri utaha, nta shuri rizongera gucumbikira abana ; ariko abarezi batandukanye ntibashimishijwe n’iki cyemezo ndetse bavuga ko babona bizagabanya ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Mu kiganiro bagiranye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, abayobozi b’ibigo by’amashuri baratangaza ko icyemezo cyafashwe na Minisiteri y’uburezi cy’uko nta munyeshuri uzongera kwiga acumbikirwa mu bigo by’amashuri bya Leta ko kizagabanya ireme ry’uburezi mu Rwanda ku buryo bugaragara.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yo ariko itangaza ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo korohereza abanyeshuri no kongera umubare w’abagana amashuri yisumbuye ari hirya no hino mu gihugu.
Umwe mu bayobozi b’ishuri ryisumbuye riri mu Karere Ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo utifuje ko...
>>
———
06/05/2011 02:34
Nk’uko byakomeje gutangazwa mu minsi ishize, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Youtube/worldviews.
Ikiganiro cyabereye i Kigali mu Rwanda, mu ngoro y’Umukuru w’igihugu kuri Village Urugwiro, Kacyiru, ejo kuwa kane tariki ya 05 Gicurasi .
Dore rero uko byari byifashe ku mafoto ubwo yasubizaga ibibazo yabazwaga n'abatuye isi.
Aha ari mo kwambikwa microphone
>>